Dr. Cheikh Sarr أُعيد تغريده

- Late. Captain. Mbaye Diagne -
🔹 Umusirikare w’umunyamahoro ukomoka muri Senegal wari mu ngabo za MINUAR , wemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga buri munsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
🔹 Capt. Mbaye yarenze ku mabwiriza akomeye ya Loni, ahitamo ubutwari n'ubumuntu kurusha gukurikiza amategeko y’abamukuriye bari bamubujije kimwe na bagenzi be gukiza Abatutsi bicwaga.
🔹 Yakoraga ingendo nyinshi wenyine anyura kuri za bariyeri ziriho interahanwe, agirango arebeko yarokora Abatutsi.
🔹 Yajyanaga abantu mu ibanga abageza ahari umutekano, nta ntwaro afite kandi nta bufasha yahawe.
🔹 Capt. Mbaye yatabaye ubuzima bw’abagera kuri 500
🔹 Yishwe n’ibisasu bya mortier muri Gicurasi 1994, afite imyaka 36 y'amavuko
🔹Mu 2010 u Rwanda rwamugeneye umudali w’Umurinzi ku ruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, washyikirijwe umugore we.
🔹 Nyuma yaho, Umuryango w’Abibumbye, washyizeho umudali w'amwitiriwe, Captain Mbaye Diagne Medal for Exceptional Courage, uhabwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe, uyu mudali washyikirijwe umugore we n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon muri Gicurasi 2016.
🔹 Hashyizweho kandi n’ishusho (statue) ye i Dakar muri Senegal, imwibutsa nk’intwari yagaragaje ubutwari n’ubwitange budasanzwe. #kwibuka32
Indonesia








































