Amanigamukama รีทวีตแล้ว

“Urugendo rwo gukira ibikomere twanyuzemo ntitukibeshye ko rwarangiriye muri Gacaca, cyangwa se ko rwarangirira mu gusangizanya ubuhamya bw’akaga abantu banyuzemo muri Jenoside.
Ese ukuri kudakurikirwa cyangwa kutajyana no gukiza ibikomere kwaba ari ukuri koko? Gukira ibikomere bitajyanye no kuvuga ukuri nabyo ntibyaba ari ukuri kuzuye.
Twabonye ubutabera bwunga, hashyizweho inzibutso zidufasha kwibuka abacu no kubika amateka, n’ibindi byadufashije guhagarika Jenoside no kwiyemeza ko itazongera kubaho ukundi, ariko mu muryango niho turerera, twigira kandi twigishiriza ababyiruka ko nta kiza cy’urwango n’amacakubiri, umunsi ku wundi tudacogora.
Nk’Abanyamuryango ba @UnityClubRw, umurage tuzasiga ntuzabe gusa ko twarokotse Jenoside cyangwa twagize uruhare mu rugamba rwo kuyihagarika. Umurage wacu uzabe ko twubatse ubumwe butanyeganyezwa, n’u Rwanda ruzira kongera kuzima.” - Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika | Kigali, 22 Gicurasi 2026
Mushobora gusoma ijambo ryose hano: imbutofoundation.org/first-lady-mrs…

Indonesia

















































