Irené Merci MANZI #TeamPK
11K posts

Irené Merci MANZI #TeamPK
@IreneyMerci
Marketing Executive at IGIHE Ltd. Having Good Friends is the Treasure-store of Happiness and Joy. UBUBIKO BW’IBYISHIMO NI NSHUTI NZIZA.





EJO BUNDI NAHURIYE HANO N'UMUSHOFERI, AGIYE GUKORA U-TURN MUBWIRA KO BITAKEMEWE Yanyeretse ko agiye kwambukiranya umuhanda, ariko yarambeshyaga kuko byarangiye akoze iryo kosa. Mu Rwanda iyo umuntu akoze ikosa abibona, abizi, ndets yabibujijwe, ubwo biba bigana kuri impunity na escalation ya lawlessness. Reka nongere nsabe @Rwandapolice Traffic ko aha hantu haruguru ya Kicukiro Bridge mwahashyira aba polisi bahoraho muri aya mezi, iki cyapa kikajya cyubahirwa icyo cyashyiriweho. Ibaze ko n'uyu munsi mu minota nk'itanu gusa nabonye imodoka enye (4) zahakoreye amakosa. Oya rwose mwituma tumenyera ko gukosa ari ntacyo bitwaye!


NAGANIRAGA N’UMUNTU MU MWANYA USHIZE Ambwira inkuru y’umunyamakuru wigeze kubwira IGP Commissioner General Namuhoranye Felix, ko we abona @Rwandapolice Traffic cops mu kazi ku mihanda baba bashyize imbere guhana gusa. Ngo IGP yabwiye uwo munyamakuru ko iyo atari yo shusho ikwiye yakabaye igaragara kuri Polisi y’Igihugu. Maze iminsi mbona ibyahindutse byinshi. Traffic police baracyahana rwose. Ariko hari indi shusho nziza bakomeje kugaragaza. Kenshi ubu basigaye bajya inama, bagatota mu magambo meza n’igitsure, ubundi bakanababarira. Uyu munsi ni bwo namenye inkomoko y’izi mpinduka nabonye 🫡. Bravo RNP - keep it up 🙏🏾


























