Rwanda Broadcasting Agency (RBA)

93.5K posts

Rwanda Broadcasting Agency (RBA) banner
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)

Rwanda Broadcasting Agency (RBA)

@rbarwanda

Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios

Kigali, Rwanda Katılım Ekim 2012
135 Takip Edilen708.9K Takipçiler
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yamuritse Inkoranyamuga y’Ikinyarwanda y’ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga. Intebe y'Inteko y'Umuco, Masozera Robert, avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kwigisha Ikinyarwanda abakoresha ikoranabuhanga, cyane cyane imbuga nkoranyambaga. #RBAAmakuru
Indonesia
2
0
1
535
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Abatuye mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe begerejwe amazi meza, barashishikarizwa kuyageza mu ngo zabo, kugira ngo abafashe kurushaho kunoza isuku no kuyakoresha mu bindi bikorwa bya buri munsi, bakanafata neza ibi bikorwaremezo by’amazi kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro. #RBAAmakuur
Filipino
0
0
5
820
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye abaturage n'inzego z'ubuyobozi, kwirinda ibintu byose byatuma abantu bagirwaho ingaruka n'ibiza kubera uburangare, ahubwo bagafata ingamba zo kubikumira hakiri kare. Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n'abatuye Akarere ka Nyaruguru mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri ku misozi imwe yo mu Murenge wa Ngoma, mu kubungabunga icyogogo cy'Umugezi w'Akanyaru. #RBAAmakuru
Indonesia
0
0
5
1K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Abatuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kirehe, bifuza ko amazi meza yakongerwa aho batuye, kuko ngo ayo babona atabahagije bitewe n’uko akenerwa na benshi. Ubuyobozi bw’aka Karere bwo bwatangaje ko ikibazo cy’amazi gishobora kuzabonerwa igisubizo mu 2027. #RBAAmakuru
Indonesia
0
0
4
1K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yifatanyije n'abandi Bakuru b'ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika ibera i Malabo muri Guinée Equatoriale. Dr Nsengiyumva yagize ati "Mu gihe imiterere y’Isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana n’izo mpinduka." Avuga ko u Rwanda rwizera ko uyu muryango ushobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwawo, ntube gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ukaba n'urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu. #RBAAmakuru
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
Indonesia
0
2
15
1.4K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
PHOTOS Prime Minister Dr Justin Nsengiyumva, who is in Malabo, Equatorial Guinea, joined Heads of State and Government at the Inaugural ceremony of the 11th OACPS Summit on Saturday. “Rwanda believes the OACPS can further strengthen its role, not only as a forum for cooperation, but also as a platform that facilitates investment and drives economic transformation”.- Prime Minister reiterated in his remarks. #RBANews
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
English
0
3
17
1.5K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
📹AMASHUSHO 📹 Ubwiza bwa Stade Amahoro yanditse amateka yo gukinirwaho bwa mbere, Imikino Mpuzamahanga ya Gicuti, itegurwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA. Muri iyi mikino izwi nka #FIFASeries2026, u Rwanda rwakiriye amatsinda abiri, arimo iririmo 'Amavubi' rikinira kuri Stade Amahoro. #RBASports 📹: @luckyfilmz27
Indonesia
1
15
114
7.4K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
📹AMASHUSHO 📹 Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Bagahirwa Irène, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kenshi mu bana bahura n’uburwayi bwo gucukuka amenyo akenshi usanga n’isuko yo mu kanwa iba ititaweho neza uko bikwiye. #RBAAmakuru
Indonesia
4
2
19
8.1K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
“Ntitugomba gusubira inyuma mu guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.” Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda François Xavier, yasabye Abanyarwanda gushyira hamwe mu kubaka Igihugu cyabo. #RBAAmakuru
Indonesia
4
16
31
3.8K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
“Mu bihe nk’ibi dukunze kugabwaho ibitero by’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.” Ubwo yari mu muganda usoza Ukwezi kwa Werurwe 2026, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. #RBAAmakuru
Indonesia
2
11
30
2.7K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
U Rwanda na Grenada bihuriye mu itsinda A hamwe n’ibihugu bya Kenya na Estonia, mu Irushanwa ry’imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA. Umukino wa nyuma muri iri tsinda uzahuza u Rwanda na Estonia, mu gihe Kenya na Grenada bizahurira ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. #RBASports #FIFASeries2026
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
Indonesia
2
0
3
1K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Grenada yakinnye n’u Rwanda, ni igihugu cyo muri Amerika y’Amajyaruguru, mu Birwa bya Karayibe. Ni ubwa mbere iki gihugu cyari gikinnye n’Ikipe y’Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 164 ku Isi ku rutonde rwa FIFA. #RBASports #FIFASeries2026
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
Indonesia
3
1
8
1.4K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
📷 𝐌𝐮 𝐦𝐚𝐟𝐨𝐭𝐨 📷 Ibihumbi by'abakunzi b’umupira w’amaguru bari Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 27 Werurwe 2026, batahanye ibyishimo bisendereye. Babikesheje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ barangajwe imbere n’Umutoza, Stephen Constantine, batsinze Igihugu cya Grenada, ibitego 4-0, mu mukino wa #FIFASeries2026. #RBASports 📷: @Nkuranga_ &: @Bahizi_Imela
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
Indonesia
3
6
71
17.8K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Kuri uyu wa Gatandatu, abitabiriye irushanwa rya #FIFASeries2026 bitabiriye igikorwa cy'umuganda rusange batera ibiti mu busitani bwa hoteli y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Ni igikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly. #RBAAmakuru
Rwanda 🇷🇼 Indonesia
2
8
65
4K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasabye abaturage muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byahungabanya abarokotse Jenoside mu gihe cy'icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32. Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Umuganda Rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, aho abaturage bakoze ibikorwa byo gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. #RBAAmakuru
Rwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet mediaRwanda Broadcasting Agency (RBA) tweet media
Filipino
1
5
16
2.3K
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango irasaba abagore gukoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye kugira ngo barusheho gutera imbere. Ibi babisabiwe mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ry’abagore bari mu buyobozi yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu. #RBAAmakuru
Indonesia
1
3
17
4.7K