
Uyu munsi, Minisitiri @onduhungirehe ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, @XandrineUmutoni, n'abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka @Nyarugenge mu gikorwa cyo #Kwibuka32 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 zajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umushinga w’ikibi wateguwe igihe kirekire, ugashyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose na Leta y’abiyise Abatabazi amahanga arebera.
Yashimiye Ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ashimangira ko jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda, asaba abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, cyane cyane urubyiruko, kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose n’ingengabitekerezo ya jenoside, rukiga neza, rugashaka imirimo, rugakomeza kubaka Igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.




Indonesia






































