

Emma Claudine
16.8K posts

@EmmaClaudine
@CityofKigali Spokesperson -Vision2020 was about what we had to do to survive & regain our dignity. Vision2050 has to be about the future we choose. #KigaliYacu
2026 Yıllık Özeti
@EmmaClaudine hesabının Twitter yılını gör






#MondayReflection muri #KigaliYacu IGICURUZWA CYAKUWE KU ISOKO UGOMBA GUHITA UHAGARIKA KUGIKORESHA AKO KANYA. Si ejo. Si nyuma yo kumara ibyo wari ufite. Ni ako kanya. Hari abibaza niba inzoga @RwandaFDA yasabye gukurwa ku isoko Leta yareka abacuruzi bakagurisha izari zarakozwe, hakarekwa gukorwa izindi gusa. Ngaho tekereza ibi: Iyo uri kurya ibiryo ukamenya ko byanduye, bitujuje ubuziranenge, biroze, ese wavuga uti: “Reka mbanze mare iyi sahani ntabimena?” Reka da! Wahita uhagarika kubirya ako kanya. Ahubwo wahita wifuza no kuruka ibyo wari umaze kurya! Ni na ko bimeze kuri izi nzoga. Iyo Rwanda FDA itegetse ko igicuruzwa gihamagarwa ku isoko, icyemezo cyiza kirinda ubuzima bwawe ni uguhita uhagarika kugikoresha, ✍🏽 n’iyo cyaba kikiri mu rugo rwawe, ✍🏽 n’iyo waba ukirabutswe mu kabari runaka, ✍🏽 ndetse n’iyo abagenzuzi baba bataragera aho usanze kikirimo kugurishwa. ⚠️ Gukura igicuruzwa ku isoko si ukugisha inama cyangwa guha amahitamo abagikoreshaga. Ni icyemezo kirengera ubuzima. Hari n’ababaza bati: “Ariko se ntabwo byari byarahawe uburenganzira bwo gukorwa no kugurishwa?” Yego hari ibyari byarabuhawe. Ariko ni ko igenzura rikora. Gutanga uburenganzira si iherezo ry’inshingano z’urwego rugenzura. Ahubwo ni itangiriro, kuko igenzura rihoraho. Uko ubumenyi mu bya siyansi bugenda butera imbere, uko ubugenzuzi bukomeza gukorwa, uko uburyo bwo gukora bushobora guhinduka, cyangwa hagaragaye amakuru mashya, ni byo bituma inzego zibishinzwe zihora zigenzura. Igihe zibonye ko hari ibitujuje ibisabwa cyangwa bishobora guteza ingaruka ku buzima, zigafata ibyemezo. Rero, ntabwo urwego rugenzura ruhagarara iruhande rwa buri ruganda buri munsi. Ni yo mpamvu abakora ibicuruzwa bagomba guhora bubahiriza amabwiriza n’ibipimo by’ubuziranenge, kandi inzego zibishinzwe zigahita zitabara igihe ibyo bitubahirijwe. Natwe nk’abaturage, dufite uruhare rwacu. Tugomba kubaha ibyemezo byo gukura ibicuruzwa ku isoko. Tugakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe. Kandi tugafata ibyemezo birengera ubuzima bwacu, tudakomeza gukoresha ibyakuwe ku isoko rwihishwa. Twibuke ko kunywa mu rugero atari ukwirinda gusinda gusa. Ni no kurinda ubuzima bwacu, gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, no kwizera inzego zashyiriweho kuturinda. 𝗥𝗶𝗺𝘄𝗲 𝗻𝗮 𝗿𝗶𝗺𝘄𝗲, 𝗶𝗰𝘆𝗲𝗺𝗲𝘇𝗼 𝗸𝗶𝗿𝗶𝗺𝗼 𝘂𝗯𝘄𝗲𝗻𝗴𝗲 𝗰𝘆𝗮 #𝗧𝘂𝗻𝘆𝘄𝗲𝗟𝗲𝘀𝘀 𝗻𝗶 𝘂𝗸𝘂𝘁𝗮𝗻𝘆𝘄𝗮 𝗶𝗻𝘇𝗼𝗴𝗮 𝗻𝗮 𝗺𝗯𝗮! Hitamo neza. Rinda ubuzima bwawe. Ntutinyuke kongera kunywa kuri izi nzoga zakuwe ku isoko. 🙏🏽🙏🏽🙏🏽












Mbere na mbere ubuzima.




Itangazo rijyanye n'ihagarikwa rya zimwe mu nganda zikora ibinyobwa bisindisha, n'ikurwa ku isoko ry'ibyo binyobwa. Sura: rwandafda.gov.rw/public-announc…


ITANGAZO ———— ANNOUNCEMENT

@turkamator88
219.3K görüntülenme
@wx1n11124
138.4K görüntülenme
@turkifsa_aley
46.9K görüntülenme
@ne_puppy
41.7K görüntülenme
@cccxxxyyyiii
35.5K görüntülenme
@slzjtt
29.2K görüntülenme
@gulililucky
19.6K görüntülenme
@oooosugar
18.9K görüntülenme