Dr. Dash@dr_dash250
Sinzi niba ari uko nakuze mu buzima nta miteto, cyangwa niba ari uko ndi umusivile wabaye hafi ya za difensi sinzi!
Abantu ubanza batamenya agaciro ka President w’igihugu! President utoranywa n’abanyarwanda akarindwa n’itegeko nshinga aba ari umuntu udasanzwe.
Mureke mbahe inkuru kuko muri Gako nari numiwe cyane.
Kuva iriya nama yaba nafashe igihe cyo gutekereza cyane nibaza uko abantu bamwe baremye!
Uretse na President wa Republic, njyewe urugero nka Colonel cyangwa CSP muri police bose ni amapeti amwe, umwe muri bo aramutse ampamagaye kuri telephone cyangwa akagira ikintu ambwira bijyanye n’akazi kanjye ko hanze ya Twitter, ibyo naba ndimo byose nabireka nkabanza nkakora ibyo.
Ubwo abari hejuru ya Colonel bajya kuvuga ndikwandika ngenda.
Ibaze aho President akubwira ikintu rimwe kabiri! Naho Afande arihangana!
Muri RDF, RNP, NISS nta miteto ibayo. Wica akazi mabusu wakongera mabusu wakongera bakagusezerera. Maybe no muri institutions za leta bazashyiraho uburyo umuntu ugiye gukorera leta yajya ahanwa byihuse ntabyinkiko! Icyumweru muri mabusu wenda byatuma bamwe bareka imiteto n’imico mibi.
Baguhaye akazi wakageramo ukumva byakunaniye, nkimfura urasezera ukabwira uwaguhaye ako kazi ko byanze bakagushakira ahandi ariko Umunyarwanda agakomeza kuba kwisonga.
Uzi ko nagize umujinya nkaho ndi President ubwe! Abanyarwanda benshi bagize umujinya! Kubaza umuyobozi ikibazo aho gusubiza agaca iruhunde agashaka gusasira igisubizo!
Mu kazi ushobora gukosa rimwe, ariko nugira amahirwe ukagirwa inama jya uharanira ko uwagucyebuye atazongera.
Ibaze President kuguhamagara ibyo yaguhamagayeho agukebura ejo bigasubira!
Udatinye President ntunamwubaha? Kuko kubaha si amagambo ni ibikorwa.