Sabitlenmiş Tweet
BTN
15.1K posts

BTN
@BTN_Rwanda
#BTN is a private television media company based in Kigali. It was started in 2012 and officially registered in Rwanda in 2013.
Kigali-Rwanda Katılım Kasım 2015
423 Takip Edilen14.4K Takipçiler

#BTN 🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, aravugwaho gushaka kwivugana umukunzi we babanaga mu nzu, Imana ikinga akaboko. Aya makuru yemejwe n’uyu mukinzi ww nyuma y’aho ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026 bitangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok.
Amakuru avuga ko tariki 24 Werurwe 2026, uyu muhanzi yagiranye amakimbirane n’umukunzi we uzwi nka Vava bari mu modoka, nyuma ngo aza kumugonga aramukomeretsa.
Bivugwa ko Vava yasohotse mu modoka agafata moto ngo ave aho bari bari i Nyamirambo, ariko Yampano ngo yabakurikije imodoka maze agonga iyo moto ku bushake. Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari kwa muganga afite ibikomere ku mubiri.
Amakuru aturuka mu nshuti zabo avuga ko atari ubwa mbere Yampano avuzweho guhohotera uyu mukunzi we, kuko ngo yajyaga anamukubita. Bamwe mu nshuti zabo barimo Pst Akim bavuga ko hari igihe bumvise Yampano akubita Vava anamubwira amagambo mabi. Banavuga ko uyu muhanzi yigeze kubwira uyu mukobwa ko azamwica naramuka amusize, kuko bari basanzwe babana mu nzu imwe.
Ku ruhande rwa Yampano, yavuze ko uyu mukobwa atamubereye mwiza kuko ngo yakuyemo inda inshuro eshatu.
Kugeza ubu, biravugwa ko Yampano yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB i Kanombe kugira ngo abazwe ku byo aregwa ndetse ngo yaranamwibye.
Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa cyane, RIB ntacyo iratangaza kuri ay'amakuru. BTN TV yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ariko kugeza ubu ntacyo aradusubiza.
Iyi nkuru ije ikurikira ikwirakwizwa ry’amashushoagaragaza aba bombi bari mu bikorwa by’urukozasoni, ay'amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo byatumye abarimo Djihadi, Pazzo Man, K John n'abandi batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gusakaza ayo mashusho.
Aya makuru kandi aje nyuma y’aho Yampano yanditse ibaruwa ifunguye avuga ko yababariye abasakaje ayo mashusho, ndetse anayikoresha yamamaza album ye nshya.
✍️Joshua BYIRINGIRO

Filipino

🚨AMAKURU MASHYA🚨
Imipaka ihuza u #Rwanda n'Igihugu cya #DR_Congo kuri @RubavuDistrict yafunzwe mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya #Ebola kiri muri Congo cyagera mu Rwanda,
aha meya @promulindwa yaganiraga na @niyoschady ku cyo abanya-Rubavu n'abandi bifuzaga gukoresha iyo mipaka bagomba kumenya kuri aya makuru
Indonesia

#Kabuga Felecien Yapfuye, Byinshi ku buzima bw'uyu wavuzweho kwigira inyamaswa no gutorokera mu muyaga - #VIDEO btnrwanda.com/page/news-deta…

🚨AMAKURU MASHYA🚨
Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahanga (IRMCT) rwatangaje ko Félicien Kabuga yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ari mu bitaro i La Haye mu Buholandi.
Kabuga wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo , gushishikariza abantu gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yari amaze igihe afungiye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gufunga abaregwa.
IRMCT yavuze ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe nk’uko amategeko y’u Buholandi abiteganya.
Kabuga yatawe muri yombi mu Bufaransa mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa, urubanza rwe rutangira mu 2022 mbere yo guhagarikwa kubera uburwayi bwatumaga atabasha kuburana.
✍️ Joshua Byiringiro

Indonesia

KAYONZA: @Rwandapolice YAFASHE ITSINDA RININI RY' #IMPARATA ZAKORERAGA URUGOMO ABATURAGE ZISHAKA AMABUYE youtube.com/watch?v=0SkulF…

YouTube
Filipino

#𝐒𝐩𝐨𝐫𝐭𝐬𝐙𝐨𝐧𝐞 || 𝐁𝐊 𝐏𝐫𝐨 𝐋𝐞𝐚𝐠𝐮𝐞 𝐃𝐚𝐲 𝟑𝟐
𝐒𝐚𝐭𝐮𝐫𝐝𝐚𝐲 𝐅𝐢𝐱𝐭𝐮𝐫𝐞𝐬
⚽️Kiyovu Sports vs As Muhanga
⚽️Marines vs Etincelles
⚽️Mukura VS vs Bugesera Fc
⚽️Police Fc vs Al Hilal
@bkproleague

Indonesia

#BTN 🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yihanangirije Taiwan kutajya mu nzira yo gutangaza ubwigenge busesuye ku Bushinwa, ibi yabitangaje ubwo yari mu biganiro biherutse kubera i Beijing hamwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.
Trump yavuze ko “adashaka ko hari igihugu gitangaza ubwigenge,” ashimangira ko intego ye ari uguhosha ukutumvikana hagati ya Amerika n’u Bushinwa, cyane cyane ku kibazo cya Taiwan.
Taiwan ni ikirwa kiyobora ubwacyo ariko u Bushinwa bukaba bugifata nk’aho ari igice kigenzurwa nabwo. Iyi ngingo yagurutsweho cyane muri ibi biganiro.
Xi Jinping yavuze ko ikibazo cya Taiwan ari kimwe mu by’ingenzi cyane mu mubano wa Amerika n’u Bushinwa, anagaragaza ko kutagikemura neza byateza intambara hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Trump yavuze ko atabona intambara izaba hagati y’ibihugu byombi, ahubwo yifuza ko impande zombi “zituza,” avuga ko Amerika itifuza kujya mu ntambara iri ku ntera ndende nk’iyo.
Yanagaragaje ko Amerika idahindura politiki yayo, aho isanzwe itashyigikiye ko Taiwan iba igihugu cyigenga, nubwo ikomeje kuyifasha kwirwanaho.
Ibi biganiro byabaye mu gihe u Bushinwa bukomeje kongera imyitozo ya gisirikare hafi ya Taiwan, bituma habaho impungenge z’intambara ishobora kuvuka mu karere.
USA nayo ikomeje kugurisha intwaro Taiwan mu rwego rwo kuyifasha kwirwanaho.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Taiwan yavuze ko igihugu cye gikomeje gukorana n’inshuti zacyo kugira ngo kibungabunge amahoro n’umutekano mu karere, anashinja u Bushinwa kongera ubushotoranyi.
Src: BBC
✍️Joshua Byiringiro

Filipino

#BTN 🚨AMAKURU MASHYA🚨
Israel na Lebanon bongereye agahenge k’iminsi 45 nyuma y’ibiganiro byabereye i Washington DC.
Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Israel na Lebanon bemeranyije kongerera agahenge k’iminsi 45, nyuma y’ibiganiro byabaye mu murwa mukuru wa Amerika, Washington DC.
Ak'agahenge gatangajwe mu gihe, ibitero byo mu kirere bikomeje kumvikana mu majyepfo ya Lebanon, aho bivugwa ko abantu 22 barimo n’abana 8 baguye mu mirwano iheruka.
Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika ivuga ko ibiganiro bya politiki bizakomeza muri Kamena, mu gihe inama y’umutekano izahuza ibihugu byombi izatangira ku wa 29 Gicurasi muri Pentagoni. USA yavuze ko intego ari amahoro arambye n’umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Src: BBC NEWS
✍️Joshua Byiringiro

Indonesia


#BTN 🚨AMAKURU AGEZWEHO 🚨
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya, uri mu Rwanda aho yitabiriye itangizwa rya Africa CEO Forum 2026. Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yanakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imikoranire yemeranyijweho mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana, hibandwa ku guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubukungu n’imiyoborere myiza.
Hanyuma kandi, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Equity Group Holdings Limited hamwe na Equity Group Foundation bayobowe na James Mwangi, aho baganiriye ku cyerekezo cy’iki kigo mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, serivisi z’imari n’udushya tugamije kwagura ubucuruzi n’ishoramari mu karere.
@UrugwiroVillage
✍️Joshua Byiringiro



Indonesia

#BTN 🚨AMAKURU MASHYA🚨
BRD yongeye gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko nyuma y’ishoramari rya miliyoni 11$ ryavuye muri ALCB Fund.
Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, (BRD), yongeye gufungura ku nshuro ya kabiri impapuro mpeshamwenda zayo nyuma y’aho ikigega mpuzamahanga cyitwa African Local Currency Bond Fund (ALCB Fund), kiyoborwa na Cygnum Capital, gishoyemo amafaranga angana na miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 15 Gicurasi 2026 i Kigali.
Izi mpapuro mpeshamwenda ziri mu mafaranga y’u Rwanda. Impapuro mpeshamwenda ni uburyo ikigo gikusanya amafaranga mu bashoramari, kikazayabasubiza nyuma hiyongereyeho inyungu.
BRD yavuze ko yongeye gufungura iri shoramari kugira ngo yemere uyu mushoramari mushya wo mu mahanga kwinjira muri iyi gahunda.
Izi mpapuro mpeshamwenda zatangiye mu mwaka wa 2024, icyo gihe BRD yari igamije gukusanya miliyari 3.5 Frw. Gusa abashoramari bagaragaje ubushake bwinshi ku buryo habonetse amafaranga arenze ayo bari bateganyijeho miliyari 5 Frw.
BRD yavuze ko ibi ari intambwe ikomeye ku rwego rw’isoko ry’imari ry’u Rwanda, kuko bigaragaza ko abashoramari mpuzamahanga batangiye kugirira icyizere ubukungu bw’u Rwanda n’ishoramari rikorwa mu mafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2023, BRD yabaye banki ya mbere y’iterambere ku isi itangije ubu buryo bwihariye bw’impapuro mpeshamwenda bugamije gushyigikira ibikorwa bifasha abaturage n’ibidukikije.
Kuva icyo gihe, BRD imaze gushyira hanze inshuro eshatu izi mpapuro mpeshamwenda, kandi zose zagiye zibona abashoramari benshi kurusha uko byari byitezwe.
Amafaranga ava muri iri shoramari afasha BRD gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’abagore bakora ubucuruzi, kubaka inzu zihendutse ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije.
@BRDbank
✍️ Joshua Byiringiro

Indonesia

#𝐒𝐩𝐨𝐫𝐭𝐬𝐙𝐨𝐧𝐞 ||𝐁𝐊 𝐏𝐫𝐨 𝐋𝐞𝐚𝐠𝐮𝐞 𝐃𝐚𝐲 32
As Kigali 2-1 Gicumbi Fc
Standings
13.Gicumbi 35
14. AS Kigali 32
15. Amagaju 31
16. Etincelles 28
17. A. Muhanga 27
18. Rutsiro 26
@bkproleague



Filipino

#BTNAMAKURU:
Kigali International Peace Marathon igiye kuba ku nshuro ya 21, aho bwa mbere izamara iminsi ibiri. Tariki ya 13 Kamena 2026 hazaba “Run for Peace” y’ibilometero 10, naho ku wa 14 Kamena hakazakinwa Full Marathon [42Km] na Half Marathon [21Km].
✍️:m.caleb



Filipino

Nyuma y’amasaha make batangaje ko batazakomeza kubahiriza agahenge bonyine, abagize Ihuriro rya #AFC/#M23 rirwana n’Ubutegetsi bwa Kinshasa baramukiye ku muriro ukaze w’indege z’intambara ndetse n’intwaro mu mirwano iri kubera muri teritwari ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. #Rwanda #drc btnrwanda.com/page/news-deta…
Indonesia

🚨AMAKURU MASHYA🚨
Inzu yari irimo abana batatu iherereye mu Mudugudu wa Nyarurembo akagali ka Gitwa ho mu murenge wa #Tumba mu karere ka @HuyeDistrict yafashwe n'inkongi y'umuriro umwe muri abo bana arapfa abandi barakomereka bikomeye ndetse n'ibyari muri iyo nzu byose birashya birakongoka @Rwandapolice @RwandaSouth
Filipino






