Emmy Rwanda Ikinege

6.3K posts

Emmy Rwanda Ikinege banner
Emmy Rwanda Ikinege

Emmy Rwanda Ikinege

@Emmy_Rwanda1

in God we trust

kigali Katılım Ağustos 2014
127 Takip Edilen2.2K Takipçiler
Emmy Rwanda Ikinege retweetledi
Canalbox Rwanda
Canalbox Rwanda@CanalboxR·
Amakuru ku bijyanye na Internet ya CanalBox. Service Update about CanalBox Network.
Canalbox Rwanda tweet mediaCanalbox Rwanda tweet media
English
76
41
201
43.1K
Emmy Rwanda Ikinege
Emmy Rwanda Ikinege@Emmy_Rwanda1·
Icyakora @mathebebo Urakoze!
Manirakiza Théogène@mathebebo

IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE RMC N'ABANYAMAKURU B'UMWUGA BOSE: Ndakuramukije munyamakuru mugenzi wanjye dusangiye umwuga, musangirangendo dukosa tugakosorana dore ko rimwe na rimwe burya hanakosa ukora, nshuti twunganirana umunsi ku wundi ngo tunoze aka kazi gasaba kwizirika no kwihangana. Ndabaramukije namwe bayobozi twitoreye ngo muyobore urwego rwacu, @RMC_Rwanda , tukabatora tubizeyeho kudufasha kugera ku ntego zo kubaka itangazamakuru ryubashywe, ritera ishema abarikora kandi riharanira uburenganzira n'ubwisanzure bigenwa n'amategeko! Iyi ni ibaruwa nandikanye agahinda n'umubabaro, kubera icyasha n'igitutu bikomeje kwibasira bamwe mu banyamakuru nyamara haragenwe inzira z'amategeko zo kunoza imikorere y'itangazamakuru, hakaba inzira uwakosheje n'uwateshutse bakeburwamo, ndetse n'uko inkuru ifite inenge ikosorwa, ikanozwa cyangwa ikagororwa. Mbere yo kwandika iyi baruwa, natekereje kwandikira RMC yonyine nyibutsa ko ifite inshingano zo kurengera abanyamakuru, ariko nza guhindura intekerezo mbonye ko mbere yo kwibasira no kwandagaza abandi banyamakuru, badasiga n'umuyobozi mukuru wa RMC, Madame @ScoviaMutesi, ntekereza ko atazigera abasha kurengera abandi na we ubwe atorohewe. Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, turabona ukwibasirwa guteye inkeke, gutotezwa, guhimbirwa ibinyoma no guteshwa agaciro kwa bamwe mu banyamakuru, bakitwa amazina, bakagerekwaho ibyaba bikomeye ndetse bamwe bagahimbwa amazina abatesha agaciro, byose biturutse ku mwuga wabo w'itangazamakuru bakwiye gukora mu bwisanzure bemerewe n'amategeko, cyane ko ubwo bwisanzure bufite n'imbibi amategeko abushyiriraho hakaba n'ibiteganywa mu gihe bwakoreshejwe mu buryo butaboneye. Ubu umunyamakuru arakora yikanga abazamwibasira nyamara yagacunganye no gukeburwa na RMC igihe yateshuka ku mahame y'umwuga. Ndashaka ko twibukiranya ko Rwanda Media Commission (RMC) ari Urwego rwashyizweho n'Itegeko, rujyaho rushinzwe ukwigenzura kw’itangazamakuru ngo rikore kinyamwuga, mu bwisanzure no mu kubahiriza amahame y'umwuga w'itangazamakuru. RMC ifite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame ngengamyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga mu itangazamakuru. Igenzura ko ibigo by’itangazamakuru byubahiriza amategeko, bigatanga amakuru y’ukuri kandi atabogamye. RMC kandi ifite inzira iboneye yo gukemura no gukurikirana amakosa y'umwuga mu itangazamakuru. RMC ishinzwe kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gutangaza amakuru nta bwoba bwo guhutazwa cyangwa gutotezwa. Ishinzwe gukora ibishoboka byose mu kurinda abanyamakuru ihohoterwa, iterabwoba cyangwa ibibibasira byose byababangamira mu kazi kabo. Itegeko No 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda, rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n'imikorere by'itangazamakuru mu Rwanda hagamijwe inyungu rusange za rubanda, risobanura ko RMC ari yo itangaza uburenganzira ku munyarwanda ushaka gukora umwuga w'itangazamakuru nk'uko bigaragara mu ngingo ya gatatu y'iri tegeko. Iri tegeko kandi mu ngingo yaryo ya 4, risobanura ko imikorere y'Itangazamakuru n'imyitwarire y'Abanyamakuru umunsi ku wundi bigenzurwa n'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC). Nyamara kujora, kwandagazwa no kwibasirwa bihonyora iri tegeko ntacyo tubona uru rwego rubikoraho, habe no kubyamagana uko bikwiye. Ingingo ya 5 y'iri tegeko igena inshingano z'umunyamakuru, iya gatandatu igasobanura ibyo umunyamakuru abujijwe gutangaza, mu gihe iya 8 yo isobanura neza ubwisanzure bw'itangazamakuru mu kumenya no gutangaza amakuru, igashimangira kandi ko ubwo bwisanzure bwubahirizwa na Leta. Birasobanutse kandi kuko ingingo ya 9 yo isobanura aho ubwo bwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n'ubwo kumenya amakuru bugarukira. Birashoboka rwose ko abanyamakuru bakosa cyangwa bagateshuka, ari nayo mpamvu iri tegeko mu ngingo ya 21 ryateganyije ibijyanye n'Uburenganzira bwo gusaba gukosora, gusubiza cyangwa kugorora inkuru, itegeko rikagena n'uburyo bikorwamo, kandi RMC ninayo igena uko bikorwa. 1/2

0
0
0
53