Former Amavubi Players Association@FAPA_Rwanda
Igice cya 2:
Tukiri kuri uyu Muvala hari benshi batakwemera ko yakinanye na Kanamugire Aloys. Reka nabyo mbibahe, mbajyanye kuri Stade Huye muri 1984. Icyo gihe AMAVUBI yiteguraga kujya gukina na TUNISIYA. Mu kwitegura baje i Butare. Icyo ndabyibuka nari nicaye inyuma ya rya zamu riganisha mu mujyi. Ndibuka za Coups francs zidasanzwe Aloys Kanamugire yateraga icyo gihe, mvuze aho nari nicaye kugirango mbumvishe ko namurebaga muri metero nke cyane imbere yanjye. Bimwe E Eugene Murangwa yavuze reka mbishimangire, byari bigoye kumenya akaguru Aloys Kanamugire akinisha, n'ubu nandika ibi sinababwira niba Aloys Kanamugire ari gaucher cg droitier, kandi usibye kumubona mu kibuga twagezaho turamenyana kandi tukaganira cyane umupira. Hari ukuntu coups francs zose bari bazimuhariye cyane izaba ku ruhande rw'ibumoso, yazaga yihengetse nk'ugiye guteza imoso ariko agateza indyo na extérieur du pied, umupira ukaza wikaraga bigoranye kuwuhagarika, hari ibindi byari umwihariko we, yateza indyo cyangwa imoso amashoti ye ntiyagendaga hasi ariko ntiyajyaga no hejuru, yabaga ari nko muri metero imwe gusa hejuru y'ibyatsi kandi afite ingufu n'umuvuduko udasanzwe. Kuri za coups francs navuze, buriya buryo bwari bwihariye, si amakabyankuru, narebye umupira kuva muri za 1970 (1970s) naba ndi ku kibuga cyangwa se mu mashusho, naba ndi mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, ntawundi nigeze mbonana biriya. Natangiye ibi mvuga uko yakinanye na Muvala, erega ni muri iriya match yo kuri Huye erega, sinabyibagiwe. Icyo gihe Kanamugire Aloys yari umutoza wungirije ariko anakina, ni muri 1984 nk'uko nabivuze mbere. Umutoza mushya icyo gihe yari umudage Fickert, wari wazanye mu Rwanda formation ya 4-4-2 ntiyari izwi mu Rwanda icyo gihe. Ikarangwa n'ibyo bitaga faux ailier, Aloys yari faux ailier gauche. Nuko rero Muvala agira atya aba abonye umupira imbere gato y'umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, abakinnyi ba Mukura bahise bamwirundaho (niyo bakinaga mu mupira wo kwitegura), Muvala yakoze ibintu benshi bari kwita "ubusazi cga ubuswa", yahise agaruka inyuma mu kibuga cye noneho, ariko mu kanya nk'ako guhumbya yahise ahindukira vuba cyane atera mu mupira muri vide ku ruhande rw'ibumoso. Maze hagenda Aloys rero, yagiye nta n'umukurikiye kuko Muvala yari yakuruye abakinnyi ba Mukura mu gice cy'ikibuga cye. Aloys yarirutse asigara arebana n'umunyezamu kuko yari ibumoso kandi yirutse nta n'uwamukurikiye yabaye nk'uva ku ruhande gato, umuntu yari kwitega ko atera tir croisé ikajya kuri poteau ya kabiri ariko we yohereje umuzinga kuri premier poteau (near post mu Cyongeleza), ishoti rigendera muri metero imwe uvuye hasi nk'uko nabivuze. Mahanga Thomas wari mw'izamu ntiyamenye uko bigenze. Za coups francs navuze nta gitego cyavuyemo, ariko zasimbuwe n'icyo kitagira uko gisa. Nda kireba nk'aho byabaye ejo, byari mu gice cya kabiri noneho AMAVUBI atsinda yerekeza muri rya zamu rigana mu Nyakabanda. Nibwo bwa nyuma nabonye Aloys akina kuko nyuma gato yahise asezera.
Ni byinshi rero umuntu yamwibukiraho, ariko reka nsoreze kuri ibi: nigeze kuvuga kuri exploit yakoze asenyera ARABICA muri PANTHÈRES, muri Kiyovu rero muri za 91; 92; 93 yarongeye arabikora, nk'uko yaretse abakinnyi ba ARABICA bakabanza bakamenyerana, iyo myaka nayo yatoje abasore bari barakuranye bakina muri junior ya Kiyovu barongowe na Michel Kamanzi, ukongeraho Hubert Nshizirungu, Abou, Kibibi, Munyemana Nuru, ukongeraho ba Mbonabucya Desiré baje babasanga ndetse n'abandi, iyi ikipe iri mu za Kiyovu zakomeye pe, ndibuka baha isomo rya Ruhago Vital'o kuri stade AMAHORO, ndetse n' INTAMBA, umugabo Ramazani wari mw'izamu ry'ayo makipe yombi ndetse na Debo wari nimero gatatu muri ayo makipe yombi, ndahamya ko nabo izo matches batazibagiwe, cyane Michel azamuka nka ailier droit kandi ubundi yari meneur agakurura Debo hagati, bigaha Abou umwanya kuzamuka muri vide kuko Debo babaga bamukuruye hagati, yajyaga gusubirayo Abou yarangije gukata centre......(Biracyaza)