Jacques Mugisha Leo

978 posts

Jacques Mugisha Leo banner
Jacques Mugisha Leo

Jacques Mugisha Leo

@Hon_Jacques

IR & Justice Enthusiast 🌍 | Voice for fairness & cooperation , humanity before politics | Res non verba.

Rwanda Katılım Eylül 2020
125 Takip Edilen184 Takipçiler
Sabitlenmiş Tweet
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Is barter trade bet today’s cash-based exchange system? The world is battling #stagflation, yet some major economies notably the #USA seem to leverage this situation to weaken other currencies. Why can’t we overcome this persistent global economic imbalance? @RwandaFinance #GM
Jacques Mugisha Leo tweet media
English
7
4
10
1.1K
Ignatius R. Kabagambe
Ignatius R. Kabagambe@KabagambeI·
INKURU Y' UMUHANZI WA NYAGATARE URIRIMBA KAGAME, IMANA HAMWE N' URUKUNDO Reka nyisoreze ku mukobwa w' inyangamugayo ucuruza ikawa. Ayigurisha 2K, hiyongeyeho 1K yari yampereye Ntakirutimana, na tip ya 1.5K kuko yari amaze iminsi itatu ampa serivise inoze buri gitondo. Ubwo yose hamwe yabaye 4500, ariko ngiye kumwishyura, nongeyeho indi 0 ntabigambiriye, mba muhaye 45000. Nahise nigendera, maze nyuma y'iminota nka 15 mbona arampamagaye. Mwitabye yambwiye ati ariko ngirango unyishyiye menshi. Namubwiye nti nongeyeho aya Ntakirutimana, na small tip yawe. Yagize ati nyamara wareba balance, kuko njye ndabona 45K! Nyuma yo gusanga koko ari byo, namubwiye nti ngaho nsubiza 40K, ndamushimira cyane 🙏🏿. Yahise abikora. Ubupfura nibukomeze buganze mu Rwanda 🇬🇦 Muri GOLDEN SERVICE INITIATIVE duhuriyemo turi abarenga 6K, serivise inoze nk' iyi nahawe ni yo duharanira ko yimakazwa mu gihugu. Join 👇🏾 chat.whatsapp.com/EVU55p2ZpWj0Hz…
Ignatius R. Kabagambe tweet mediaIgnatius R. Kabagambe tweet mediaIgnatius R. Kabagambe tweet mediaIgnatius R. Kabagambe tweet media
Ignatius R. Kabagambe@KabagambeI

INDIRIMBO YE YA GATATU NI IY' URUKUNDO RWIZA CYANE 🤎🤎🤎 Ayisoje namubajije ayo mwishyura, ambwira ko ari 500 gusa. Yangabanyirijeho 100, kuko naziguze zose uko ari eshatu. Byarangiye mwihereye Frw 1000, ariko kuko atari afite phone ye, nasabye umukobwa wangurishije ikawa

Filipino
7
0
6
3.2K
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Sorry for that: Ifatabuvuzi ❌ Ifata buguzi✅
Türkçe
0
0
1
90
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Mwaramutse #Rwanda Dushimire @CanalboxR ko idufasha kwirebera ibyiza byinshi, bigezweho.....ku gihe Uyu muvandimwe ndetse n'abandi n'abitegura gufata ifatabuvuzi ryanyu murabafasha iki kugirango izi service mutanga zirusheho kunyura abagenerwa bikorwa banyu? @RURA_RWANDA
Jacques Mugisha Leo tweet mediaJacques Mugisha Leo tweet media
Indonesia
3
0
3
1.3K
Akintore
Akintore@umunyacyaro14·
When you can't be controlled, You will be hated , and that's the power.
Rwanda 🇷🇼 English
1
0
1
8
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Ku accessing compté yabo ngo barebe frw ariho bakababwira ko bidakunze bahamagara kubundi bufasha ,, none mwabafasha iki? Niba bikunda ko nabaha iyo compté mukaturebera mwambwira cq mukaturebera na transaction zakozweho murakoze cyane 🙏 @RwEquityBank
Filipino
1
0
2
51
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Hello @RwEquityBank Hari itsinda ry'abana bishyize hamwe ngo batere imbere bafunguza compté mu ishami ryanyu I Nyamata, bavuga ko hari uwagerageje kubikura frw yabo compté ikaba blocked bashaka kubikura frw yabo nyuma biranga bafata indi code ariko ubu baragerageza.....
Jacques Mugisha Leo tweet media
Indonesia
1
0
1
58
Jacques Mugisha Leo retweetledi
Bamporiki Edouard
Bamporiki Edouard@Bamporikie·
Iyo umutware wawe akubwiye ngo baho, ubaho. Kandi aba aburijemo uwigeze kuvuga ngo abantu ntibakabeho kandi ariwe mutware wabo. URwanda rugira Imana rwaduhaye umutware urwanira ishyaka abe. #ntibizasubira
Bamporiki Edouard tweet media
Filipino
65
131
670
38.3K
Jacques Mugisha Leo retweetledi
@·
Mu murenge wa Gashora mu @BugeseraDistr,mu cyahoze ari Komine Gashora,harimo kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hari bunashyingurwe mu cyubahiro Imibiri yabonetse 52.
 tweet media tweet media tweet media tweet media
Indonesia
0
1
4
98
Jacques Mugisha Leo retweetledi
@·
Umuyobozi wa @BugeseraDistr Mutabazi Richard, yavuze ko Kuba bagishyingura mu myaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe ari kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo igihugu cyagize ariko no kudatanga amakuru byuzuye.
 tweet media
Indonesia
0
1
9
69
INDANGAMIRWA MU NGAMBA
INDANGAMIRWA MU NGAMBA@IndangamirwaC·
Twebwe Urubyiruko dufitanye igihango n'u Rwanda ndetse n'abaruzuye. Duharanira Kandi tuzahora tugaragaza ukuri Kwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Jenoside ntizongera ukundi. Hora Rwanda🕯️#Kwibuka32
INDANGAMIRWA MU NGAMBA tweet media
Indonesia
6
13
17
149
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
RT @rbarwanda: 🚨AMAKURU MASHYA 🚨 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'ibihumbi by'abaturage by’umwihariko abo mu…
Indonesia
0
9
0
9
Dr. Jean Damascene BIZIMANA
Dr. Jean Damascene BIZIMANA@DrDamascene·
PEREZIDA Yuvenali HABYARIMANA KU ISONGA RY'ABATEGUYE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI Uko iminsi yegereje yo gutangiza icyunamo na gahunda zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, niko inyangabirama zigoreka amateka zishyira imbaraga mu rwango n'ibinyoma bibeshya ko bizavanaho ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Tugaruke ku bimenyetso bimwe byaranze itegurwa rya jenoside mu kwezi kwa werurwe 1994 kwakomerejemo ibikorwa by’umugambi wa jenoside byari byaratangiye mu Ukwakira 1990 biteguwe na Habyarimana n’Amashyaka ya hutu pawa. Tariki 1 werurwe 1994, Radio RTLM yasohoye itangazo ry’urwango rihamagarira interahamwe kwishyira hamwe ndetse n’abahutu muri rusange, bakarwanya umwanzi n’ibyitso bye, bakamutsemba mu gihugu. Iyo bavugaga Umwanzi ni Umututsi, ibyitso bakaba undi wese warwanyaga jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Uyu murongo ugena ko umututsi ari umwanzi wagaragajwe mu nyandiko y’ingabo z’u Rwanda yo kuwa 21 Nzeri 1992 ishyizweho umukono na Colonel Déogratias Nsabimana. Ibikubiye muri iri tangazo rya RTLM byateye ikibazo Umuryango Mpuzamahanga, Ambasaderi w’Ububiligi Johan Swinnen yohererza Telex muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi atabaza. Ntacyo byatanze gikumira Jenoside. Uwo munsi kandi tariki 1 werurwe 1994, Perezida Habyarimana yatumije Gn Roméo Dallaire wayoboraga abasilikare ba MINUAR amwakirira iwe ari kumwe na Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana. Basabye Dallaire ko yarekura intwaro zari zigenewe Ingabo za Habyarimana zari zafatiriwe na MINUAR ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuko zari zazanywe mu Rwanda na Leta ya Habyarimana binyuranyije n’icyemezo cya ONU cyashyiragaho Embargo hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Arusha. Izi ntwaro zari zigenewe gutangwa muri gahunda yo gukora jenoside Leta ya Habyarimana yitaga “Auto-défense civile.” Tariki 15 werurwe 1994, ingabo za Leta ya Habyarimana (EX-FAR) n'interahamwe bishe abantu batanu (5) i Kinihira harimo n’umwe wagombaga kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Agateganyo. Colonel Bernard Cussac wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare muri Ambassade y’Ubufransa mu Rwanda yakoze telegramu ibimenyesha Ubufransa, anatangaza ko Leta ya Habyarimana yiteguye kubyutsa ubwicanyi bushingiye ku bwoko (reprise de massacres ethniques) kandi ko MINUAR ntacyo izabikoraho ngo ibuhagarike. Tariki 20 werurwe 1994, perezida Habyarimana yakiriye ikipe ya Rayon Sports i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bakomereza kuri Hôtel ye REBERO L'Horizon avuga ijambo aca amarenga ya jenoside, ababwira ko mu buzima bwe atigeze atsindwa, ko ndetse iyo yakinaga umupira yabaga ari myugariro (défense) ngo nta mukinnyi wamunyuragaho kuko atatinyaga kumuvuna akaguru. Aya magambo yayatangaje amaze iminsi yanga gushyiraho Inzego z’Inzibacyuho nkuko zateganywaga n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha kandi ku matariki ya 18 werurwe 1994 na 19 werurwe 1994 Minisitiri w’Intebe wari wemejwe n’ayo Masezerano Faustin Twagiramungu na Minisitiri w’Intebe wariho Agata Uwilingiyimana bari bagejeje kuri Perezida Habyarimana urutonde rw’abaminisitiri n’abadepite bagombaga kujya muri izi nzego. Amagambo Perezida Habyarimana yavuze tariki 20 werurwe 1994 ko atazatinya kuvuna akaguru k’uwo bahanganye yabaciraga amarenga ko aho gushyira amasezerano ya Arusha mu bikorwa azica abayashaka. Ni nacyo yari yaratangaje tariki 15 Ugushyingo 1992 ari muri sitade ya Ruhengeri muri mitingi ya MRND abwira interahamwe ko igihe nikigera azazambika bakamanuka, ni ukuvuga kujya gukora Jenoside. Igihe yavugaga ayo magambo rutwistsi mu Ruhengeri, abatutsi bariho bicwa i Kigali muri Komini Shyorongi, barimo abagore n’abana, hasenyerwa n’Abahutu batavugaga rumwe na MRND/CDR, abantu bagera kuri 500 basigara badafite aho baba. Perezida Habyarimana yahanyuze ataha, yigarukira i Kigali nk’aho nta cyabaye. Kuwa 25 Ugushyingo 1992 Ishyaka rya MDR muri Kigali Ngali ryandikiye perezida Habyarimana ibaruwa ntabaza ryerekana ko abari ku isonga y’ubwo bwicanyi bari abategetsi b’ibikomerezwa ba MRND barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini MUNYAZESA Fawusitini, perefe wa Kigali Ngali BIZIMUNGU Come, Depite HABIMANA Bonaventure wahoze ari umunyamabanga mukuru wa MRND na burugumesitiri wa Shyorongi HITIMANA Alexandre. INTERAHAMWE za Shyorongi zafashijwe n’izari zavuye I Kigali Remera ziyobowe na muramu wa Perezida HABYARIMANA witwa NGIRABATWARE Aloyizi. Muri icyo gitero, hishwe Abatutsi. Tariki 21 werurwe 1994, perezida Habyarimana yatumije Faustin Twagiramungu amugaragariza ko atemera urutonde rw’abaminisitiri yamugejejeho basabirwa kujya muri Guverinoma y’Agateganyo igihe cyose Ishyaka rya CDR ritazahabwa imyanya. Nyamara Habyarimana yari azi neza ko CDR nta myanya yari igenewe mu Masezerano ya Arusha ndetse ko CDR yayarwanyije ku mugaragaro kuva yatangira kugeza ashyizweho umukono. Tariki 28 Werurwe 1994, Ferdinand Nahimana, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, yanditse inyandiko ishishikariza Ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”. Nahimana yabasabye gahugurukira rimwe bakaburizamo icyo yise "ihuriro ry’Abatutsi" yavugaga ko bashaka kubaka "ubwami bw’Abahima" mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari. Ferdinand Nahimana yahamagariraga buri munyarwanda wese wiyumva ko ari Umuhutu, n’interahamwe by’umwihariko, kumva ko iyo ntambara imureba no gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutera abaturage umwete wo kwica Abatutsi. Ferdinand Nahimana yahamijwe icyaha cya Jenoside mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. 29 werurwe 1994, Jenerali Deogratias Nsabimana wari umugaba mukuru w’Ingabo yakoresheje inama yo kunoza imikorere y’ibikorwa bya “auto-defense civile” byari bigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Inama yateraniyemo abayobozi b’Umujyi wa Kigali, aba gisilikare, abo mu mashyaka ya Hutu power, Impuzamugambi n’Interahamwe, hanatangwa intwaro ziyongera ku zari zaragiye zihabwa Interahamwe kuva 1992. Mu bitabiriye iyi nama bahamijwe icyaha cya jenoside n’ubutabera mpuzamahanga harimo Perefe Colonel Tharcisse Renzaho, Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera bari abayobozi bakuru ba MRND, Michel Bagaragaza wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi (OCIR Thé), Hassan Ngeze wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Kangura n’abandi. Iyi nama yakorewe inyandikomvugo yohererejwe Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana mu ibaruwa N° 0599/G3.9.2, Kigali, 30 mars 1994. 30 Werurwe 1994, Perefe w’Umujyi wa Kigali, Colonel Renzaho Tharcisse, yoherereje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Déogratias Nsabimana, ibaruwa N°14/04.07, Kigali, 30 mars 1994 iriho urutonde rw’interahamwe zatoranyijwe harimo n’abasilikare bavuye ku rugerero (Réservistes) bategurwaga kurimbura “Umwanzi” (abatutsi n’ibyitso bye (abahutu baharaniraga Demokrasi), akagaragaza selire, segiteri na Komini batuyemo. 30 Werurwe 1994, umuryango CLADHO Uharanira Uburenganziza bwa Muntu wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare ba Habyarimana barimo abo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda (Garde Présidentielle) hamwe n’Interahamwe. CLADHO yasabaga ko abo basirikare bafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ndetse ukanasaba ko imitwe yitwara gisirikare yari yarashyizweho na MRND n’amashyaka byari bifatanyije yakwamburwa intwaro. Twibutse ko muri Gashyantare 1994, urutonde rw’Abatutsi batuye muri Kigali rwari rwaramaze gukorwa n’ingabo z’uRwanda. Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Jean Berchmas Birara wahoze ari Guverineri mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu, agaragaza ko Jenerali Nsabimana ubwe ariwe wamweretse urwo rutonde rwariho amazina 1500 y’abatutsi batuye i Kigali. UMWANZURO Ibi ni bimwe mu bimenyetso byiyongera ku bindi byinshi byerekana ko Leta ya Habyarimana ariyo yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa ikoresheje inzego zayo. Ibi bimenyetso bikwiye kwereka abacyanjwa ku mbuga nkoranyambaga babeshya ko Habyarimana nta jenoside yakoze, ngo Jenoside yabaye amaze gupfa, bakiyibagiza ko umugambi wo gutegura jenoside no kuyikora bitatangiranye na 7 Mata 1994. Ndetse bakiyibagiza ko kuva Habyarimana yagera ku butegetsi tariki 1 nyakanga 1973 yaranzwe n’igitugu, kwica no gutoteza abatutsi, n’umuhutu ugaragaje ukuri akicwa.Abatabizi bicwa no kutabimenya. Ntibizongera.
Indonesia
33
195
319
25.2K
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
Hello #Rwanda, Muri ibi bihe tugiye kwinjira mu bihe bitoroshye byo #KWIBUKA kunshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi mu wi 1994 ! Ariko Kandi #Rubyiruko #Babyeyi.. bacu kwibuka Twiyubaka nibyo biduha gukomeza gukomera kurushaho... Ni turusheho gufata mu mugongo abarokotse...
Jacques Mugisha Leo tweet media
Filipino
2
2
7
171
Jacques Mugisha Leo
Jacques Mugisha Leo@Hon_Jacques·
.. abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994,tubahore hafi , tubahumurize. Kandi dukomeza no guhangana n'abo Bose bakigamije gupfobya amateka yacu bashaka kugaragaza ibihabanye n'ibyabaye mu Rwanda (guhakana genocide yakorewe abatutsi mu 1994)...
Indonesia
1
0
3
79