Prudence KWIZERA

3.9K posts

Prudence KWIZERA banner
Prudence KWIZERA

Prudence KWIZERA

@PrudenceKwizer1

University of Rwanda (UR). School of Arts, Languages & Communication Studies(SALCs). Department of Journalism & Communication (JC). Chief Editor/ Radio Salus.

Huye Katılım Şubat 2018
933 Takip Edilen1.9K Takipçiler
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
RWAMAGANA: UMUSORE YABUZE KU MUNSI W'UBUKWE BWE Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka #Rwamagana wari waburiwe irengero ku munsi w’#ubukwe bwe yongeye kuboneka ari muzima, agarukana n’umugore bari bagiye kubana ndetse bahita banibanira. Yari yarabuze kuva mu rukerera rwo ku wa 2 Gicurasi 2026, ibintu byateye impungenge abari bamutegereje mu bukwe ndetse n’abaturanyi bo mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Bishenyi. Ubukwe bwari bwateganyijwe kubera muri Regina Pacis Rambura mu Karere ka Nyabihu. Abari bamuherekeje bavuga ko bamubuze kuri #telefone kandi n’aho yabaga batamubonayo, nyamara imodoka zo kujya mu bukwe zari zamaze kuhagera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko uwo musore yagarutse iwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ari muzima kandi nta kibazo afite. Nyuma gato #umugore bari bagiye gushyingiranwa na we yahise ahagera azanye n’ibikoresho byo kubaka urugo rushya. Amakuru avuga ko mbere yo kubura yari yabwiye umugeni ko yumvaga hari abantu bitambitse mu bukwe bwabo badashaka ko buba. Hari abakeka ko yabuze ubushobozi bwo gukora ubukwe, yanga gufata ideni, ahitamo kubwihorera ku munota wa nyuma, kugira ngo azabane n'umugore we dore ko bari baramaze gutera igikumwe ku murenge.
Prudence KWIZERA tweet media
Indonesia
0
0
1
90
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Semuhungu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Eric Semuhungu afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho. Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026 nyuma y’urubanza rwabaye mu muhezo ku wa 28 Mata 2026. Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gusambanya undi ku gahato, rushingiye ku buhamya bwayanzwe n’uvuga ko baryamanye. Semuhungu we avuga ko byabaye ku bwumvikane. Urukiko ruvuga ko rwasanze muri telefone ye harimo amatsinda ya WhatsApp yasakazwagamo amashusho y’urukozasoni. Icyakora, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bihagije byo kumukekaho icyaha cyo gukangisha gusebanya. bityo, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze.
Prudence KWIZERA tweet media
Indonesia
0
0
1
116
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
DJ Toxxyk yarekuwe Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw no gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy'amezi atandatu. Rwategetse ko DJ Toxxyk ahita arekurwa icyemezo cy'Urukiko kikimara gusomwa. Ku wa 21 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga Umupolisi wari mu kazi, agahita apfa. Mu kwisobanura yavuze ko kumugonga byabaye impanuka, kuko bitaturutse ku bushake.
Prudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet media
Indonesia
0
0
1
223
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Follow me__I follow back _______________✍🏿
Prudence KWIZERA tweet media
English
3
0
2
88
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Inkuba yishe abantu 5 muri Rutsiro na Rubavu, yica inka n'intama muri Kirehe Abantu 5 bo mu Turere twa Rutsiro na Rubavu bishwe n’inkuba yabakubise kuri iki Cyumweru, nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yabyemeje. Mu bishwe harimo umukobwa w’imyaka 14 wo mu Karere ka #Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, hamwe n’umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Busasamana. Mu Karere ka #Rutsiro, inkuba yahitanye umukecuru w’imyaka 78 wo mu Murenge wa Ruhango, n’umugore w’imyaka 32 wo mu Murenge wa Mushonyi, ndetse n'umusaza w’imyaka 80 wo mu Murenge wa Kivumu. Mu karere ka #Kirehe inkuba yakubise Inka 15 n'intama 18 zose zihise zipfa. yazikubitiye mu rwuri. Aya matungo ni aya MUTARAMBIRWA Patrick w'imyaka 52.
Prudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet media
Indonesia
0
1
4
1.5K
kgl Rd ♥️
kgl Rd ♥️@Murazimana73260·
@PrudenceKwizer1 Iyo imvura iguye abantu bugama hehe munsi yibiti ubuse iyo mubanza mugakupa ibyo byatsi
Indonesia
1
0
0
23
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Mu Karere ka Huye, aha ni hamwe mu hantu heza ushobora kwicara ukaruhuka, unywa #Ikawa iryoshye. Urabona usanzwe uhazi?
Prudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet media
Filipino
5
1
7
1.5K
@MutesiJane
@MutesiJane@MutesiJane2·
@PrudenceKwizer1 Mwana, nimujya gukora publicite basi mujye munabanza murebe aho hantu mugiye kurangira abantu😎😎. Ibyatsi bireshya gutyo se niyo coffee, wagira ngo hatawe n'abahakoreraga kuko nta numwe utweretse arimo kuyinywa. Ubagire inama uti #IsukuHose
Filipino
1
0
0
71
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Mu gice cya kabiri amakipe yagaragaje gutinyana no gutinza umukino! Iminota yose y'Umukino w'Umunsi wa 29 wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na APR FC, yarangiye ari igitego 1-1. Abafana bamwe banze kubyakira!
Prudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet media
Filipino
0
0
1
134
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Penaliti yinjijwe na Djibril Ouattara ni aha yaturutse. Igice cya mbere cy'umukino kirangiye Rayon Sports 1-1 APR FC.
Filipino
0
0
1
154
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ndikumana Asuman mu gice cya mbere.
Filipino
0
0
1
107
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Impaka ni zose hagati y'abafana: Ibya RAYON SPORTS na APR FC birarangira bite? Muri Stade Amahoro i Remera hagiye kubera umukino w'umunsi wa 29 wa BK Pro League uhuza Rayon Sports na APR FC. Nonaha 18:00 Ni amakipe ahagaze neza mu Rwanda kandi akunze guhanganira ibikombe, akagira n'abafana benshi bayari inyuma. Kuri ubu muri Shampiyona y'u Rwanda, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 55 naho Rayon Sports ni iya kane n'amanota 47. Ababurana ari babiri.......
Prudence KWIZERA tweet mediaPrudence KWIZERA tweet media
Filipino
0
1
6
1.1K
Prudence KWIZERA
Prudence KWIZERA@PrudenceKwizer1·
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ku mubare w'#Abakristu Gatolika utiyongera ku muvuduko Abanyarwanda biyongeraho. Yagaraje ikiri gukorwa ngo #Urubyiruko ruyoboke Kiliziya Gatolika.
Indonesia
0
2
8
1.1K