
Today, 5 July 2026, the Kigali Universe hosted the UMURAGE (Legacy) Discussion, where Col. Désiré Migambi Mungamba said that remembering the 1994 Genocide against the Tutsi helps unite Rwandans, preserve the truth, and prevent such atrocities from happening again. The event, held as part of the Story Told On Canvas (STOC) Festival, promoted the values of patriotism, unity, resilience, and national development while honouring Rwanda’s liberation legacy. The discussion was attended by the Ambassador of Pakistan to Rwanda and young people from diverse backgrounds. Participants also visited an art exhibition showcasing Rwanda’s journey from the 1994 Genocide against the Tutsi to the country’s remarkable transformation today. ========================== Uyu munsi, ku wa 5 Nyakanga 2026, muri Kigali Universe habereye ikiganiro cyiswe UMURAGE (Legacy Discussion), aho Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifasha Abanyarwanda kurushaho kwiyunga, kubungabunga ukuri ku mateka, no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho. Iki kiganiro kikaba cyari kigamije kwimakaza indangagaciro zo gukunda gihugu, ubumwe, kwihangana no kwigira, ndetse n'iterambere ry'igihugu, mu gihe hazirikanwaga n'agaciro k'umurage wo Kwibohora kw'u Rwanda. Iki kiganiro cyitabiriwe na Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda ndetse n'urubyiruko ruturutse mu byiciro bitandukanye. Abaryitabiriye banasuye imurikabikorwa ry'ubugeni ryagaragazaga urugendo rw'u Rwanda kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ku mpinduka n'iterambere igihugu kimaze kugeraho.





















