Sir Bobby Jr. Endrick
5.2K posts


GOALLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLLL 🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙 Asman Ndikumana Rayon sports 1- 0 aper ⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️⚽️













RURA yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, kubera kudakurikiza amabwiriza byakomeje. Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwamubikorwa mu gihe cyagenwe. GVA yijeje RURA ko izubahiriza ibisabwa, kandi RURA izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza. Amabwiriza ntatubahirizwa hazafatwa izindi ngamba ziteganywa n'amategeko.



RURA irabamenyesha ko yatangiye gukurikirana Canalbox ku makosa ajyanye na serivisi mbi, mu rwego rwo kurengera abafatabuguzi bayo bamaze iminsi binubira ko idakora neza. Nyuma yo kwihanangirizwa mu gihe gishize, Canalbox yahamagajwe kugira ngo itange ibisobanuro, ndetse inagaragaze ingamba zihuse zigamije gukemura ibi bibazo. RURA ishishikajwe n'iyubahirizwa ry'ibipimo byashyizweho mu gutanga serivisi inoze, ndetse irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu gihe bahawe serivisi zitanoze.


























