Mwizerwa Theogene retweetledi

Kiliziya ni nk'umushoferi wa rumuroke - Antoine Cardinal Kambanda yifashishije uru rugero asobanura impamvu Kiliziya yatinze gukoresha ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa, avuga ko bigoye kuba wayigereranya n'andi madini kuko ibyo ikora byose bisaba kubanza kubitekerezaho.
Yavuze ko n'umushoferi w'ikamyo ndende adakata ikorosi nk'utwaye ivatiri nto kuko we bisaba kubitekerezaho. Gusa yavuze ko igihe ari iki, asaba Abapadiri n'abihayimana kuyoboka imbuga nkoranyambaga kuko urubyiruko rubona Kiliziya nk'aho iri "offline".



Indonesia


























