

First Lady of Rwanda
3.5K posts

@FirstLadyRwanda
Official account of the First Lady of the Republic of Rwanda. Chair of @Imbuto and @UnityClubRw, co-founder of @GHA_rwanda. Personal tweets ending in -JK.







#Kwibuka32, twongera kuzirikana amateka ashaririye Igihugu cyacu cyanyuzemo, kunamira no guha agaciro Abacu twabuze bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imyaka ibaye 32, twibuka kandi tudaheranwa, ahubwo twiyubakamo imbaraga no gukomeza Abarokotse. Intego ni ugutahiriza umugozi umwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu buryo bwose, duharanira ko nta muntu n’umwe ukwiye kuvutswa ubuzima azira uko yaremwe. Guharanira kubaho ni urugamba rwa buri munsi. Ubumwe bwacu niyo ntwaro izakomeza kudufasha gutsinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byototera kongera gusenya Igihugu cyacu. Ubunyarwanda ni igihango dufitanye n’Abacu twibuka. Twibuke Twiyubaka. Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Umuyobozi Mukuru w‘Umuryango Unity Club Intwararumuri




































