


Landouard Gahonzire
261 posts

@LGahonzire
Executive Secretary of Kinigi Sector







Icyo nkundira abaturage bo mu Majyaruguru @RwandaNorth. Iyo bagukunda barabikwereka rwose! Dore uburyo #Kinigi yakiriye umuhanzi #Senderi ukomeje gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho nyumo yo #Kwibohora32🔥. Niba ushaka ko ibikorwa byawe bigera ku baturage bo mu cyaro, nakugira inama yo kujya witwaza Eric #Senderi!! @RwandaLocalGov










Biri kuba: Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru @gahundemaurice yifatanyije n'Abakozi b'Akarere ka Musanze mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo 2026, usanzwe wizihizwa ku wa 1 Gicurasi buri mwaka.





Ku Kibuga cy'umupira cya Kinigi hari kubera umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini ya Kinigi. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku Ishami rya BK. #Kwibuka32

🚨UBUTUMIRE🚨 Ubuyobozi bwa @MusanzeDistrict bufatanyije n'umuryango wa @Ibuka_Rwanda muri Musanze babatumiye mu gikorwa cyo kwibuka Ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko kwibuka Imiryango yazimye. Ni kuwa 6 Taliki ya 23 Gicurasi 2026.






Muri Classic Hotel,hateraniye umwiherero w'umunsi umwe w'Abayobozi mu nzego zitandukanye zigize Akarere ugamije gusuzuma aho tugeze mu kwesa imihigo, mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.









Mu mirenge yose, Abayobozi n'abaturage bazindukiye mu Gitondo cy'Isuku, hasukurwa imihanda n'imigenderano, ingo n'inyubako zitandukanye hamwe n'ahahurira abantu benshi. Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima @MukayobokaV yifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Kinigi mu Kagari ka Kampanga.


























Ndashimira abajyanama bangiriye icyizere cyo kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali. Ndashimira uwari Umuyobozi @PudenceR n'itsinda bakoranaga ku kazi bakoze tuzakomerezaho. Nzafatanya n'abatuye Umujyi n'abakozi bawo mu guharanira ko tugira Kigali icyeye kandi itekanye. Turi kumwe