

Shami TETA Sandra
3.8K posts

@TetaShami
Romans 12:12🤍 Rwanda iwacu🇷🇼





































“Inkotanyi ntizabayeho mu 1994 gusa zabayeho na kera, Intambara zashoje mu 1990 zari zifite ikibazo zaje gukemura. Nizo zahagaritse Jenoside kandi zigarura ubumwe bw’Abanyarwanda.” ~ Prof. Dusingizemungu Jean Pierre. #Kwibuka32 #AmayagaTuribuka








Ku rwibutso rw’Akarere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi ahahoze ari mu Mayaga ya Ntongwe hubatswe inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Reka tuganire ku Kamaro k’iyi nzu y’amateka kandi yubatswe ku rwibutso: ➡️ Inzu y’amateka ifasha gusobanura neza amateka n’imibereho y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma ababasura batibuka gusa ahubwo banaha icyubahiro gikwiye abishwe. ➡️ Gutanga uburezi n’amakuru yizewe ku mateka ya Jenoside. Abanyeshuri, abashakashatsi n’abandi basura bahakura ubumenyi bwimbitse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, n’ingaruka zayo, bigafasha kurwanya amakuru atari yo n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. ➡️ Gukumira ko amateka mabi yasubira (Never Again) Iyo abantu basobanukiwe amateka neza, bibafasha kumenya ibimenyetso by’urwango n’amacakubiri hakiri kare, bityo bakagira uruhare mu kubikumira. ➡️ Gushyigikira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Inzu y’amateka itanga umwanya wo kuganira no gutekereza ku byabaye, bigafasha gukira ibikomere no kubaka ubumwe n’ubwiyunge burambye. #Kwibuka32 #AmayagaTuribuka




Uyu munsi, Mu Karere ka @RuhangoDistrictc, mu murenge wa Kinazi by’umwihariko abatuye ahahoze ari ku Mayaga ya Ntongwe n'inshuti zabo bazindukiye mu gikorwa cyo #Kwibuka32 Abatutsi biswe muri Jenoside mu 1994. Mushobora kwifatanya natwe munyuze hano youtube.com/live/4RmNPXaW5… #AmayagaTuribuka