Flash Radio & TV

46.4K posts

Flash Radio & TV banner
Flash Radio & TV

Flash Radio & TV

@flashfmrw

Source 4 better info & Best music. 89.2 - 95.7 - 90.4 FM For business:+250788307868 Web: https://t.co/ehREmUgJJJ Facebook: Radio Flash Rwanda Instagram:flashtv_fm

Kigali-Rwanda Katılım Ekim 2010
1.4K Takip Edilen122.4K Takipçiler
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 SEBAZUNGU Issa wagaragaye ejo ageza ibibazo bitandukanye kuri Perezida wa Repubulika,ndetse Umukuru w'Igihugu akamwemerera gusubizwa byihuse kuri ubu yamaze guhabwa igare ry'abamugaye rishya,ndetse akaba yizeye no kubona ubundi bufasha nk'uko yabiganirije ikinyamakuru Igihe. Issa yasabye Umukuru w'igihugu ubufasha ejo hashize ubwo umukuru w'igihugu yahuraga n'abayoboke b'idini ya Islam baturutse hirya no hino mu Gihugu. #flashnews #Amakuru #flashfm
Filipino
1
1
5
1.3K
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
AMAKURU MASHYA Israel yishe umugaba w’ingabo za Iran zirwanira mu mazi Igisiraikare cya Israel (Israel) cyatangaje ko binyuze mu gitero cy’indege yishe umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps) zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri. Ni amakuru yashimangiwe na Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz aho yavuze ko yaguye mu gitero IDF yagabye mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2026 cyari kigambiriye kwica abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran. #flashfm #Amakuru #Flashnews
Flash Radio & TV tweet media
Indonesia
0
1
10
3.2K
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
#FIFASeries2026 FULL-TIME TANZANIA 0-1 LIECHTENSTEIN FERHAT SAGLAM⚽ Igihugu cya #Liechtenstein gitsinze #Tanzania mu mukino wabo wa mbere mu itsinda rya kabiri muri FIFA Series 2026. Uyu mukino wari uryoshye ugereranyije n'uwawubanjirije wahuje #Aruba na #Macau Tanzania igerageje gusunika ngo yishyure biranga
Flash Radio & TV tweet media
Indonesia
1
1
5
640
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
Umutoza HARINGINGO Francis Mbaya watozaga ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyumunsi yamaze kuyisezera. Amakuru aravuga ko uyu mugabo yamaze kumvikana na Rayon Sports Football Club kuyibera umutoza mugihe cy'mezi abiri asigaye kugirango umwaka w'imikino urangire. Kiyovu Sports ntikozwa ibyo gusezera ikaba ivuga ko yari agifite amasezerano yagombaga kubahirizwa bityo ishobora kuza kwitabaza inkiko UBONA RAYON YABA IHISEMO NEZA
Flash Radio & TV tweet media
Indonesia
1
3
26
5.4K
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
BK Arena yanyomoje amakuru yari yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuhanzi ukomeye ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika Justin Bieber ategerejwe kuhataramira ku wa 23 Gicurasi 2026. Ubuyobozi bwa BK Arena bwifashishije imbuga nkoranyambaga bwavuze ko: “Igitaramo cya Justin Bieber kimaze iminsi cyamamazwa kubera muri BK Arena ni ibihuha" ndetse busaba abantu kudaha agaciro ubu butumwa bwamamaza iki gitaramo kuko buri gukwirakwizwa n'abatekamutwe. #FLASHNEWS #Amakuru #flashfm
Flash Radio & TV tweet media
Indonesia
0
1
1
1.1K
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2026,u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Abatashye bagizwe n'abana 149, abagabo 15 n’abagore 58. Banyuze mu karere ka @RubavuDistrict ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u #Rwanda na #RDC, abatashye bajyanywe mu Kigo cya Nyarushishi mu Karere ka @RusiziDistrict banyuzwamo by’agateganyo. #FLASHNEWS #Amakuru #flashfm
Flash Radio & TV tweet mediaFlash Radio & TV tweet mediaFlash Radio & TV tweet media
Indonesia
0
0
2
522
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
🏃‍♂️Wari ubizi ko kwiruka iminota 10 gusa ku munsi bishobora guhindura ubuzima bwawe? Kwiruka bifasha: ✅ Gukomeza umutima n’imitsi y’amaraso ✅ Kugabanya stress no kunoza imitekerereze ✅ Kongera imbaraga mu mubiri ✅ Gufasha kugabanya ibiro no kugumana ubuzima bwiza. 🎙️:@RachelMuramira
Indonesia
0
0
2
862
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva ari Kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro.” #flashnews #amakuru #flashfm
Flash Radio & TV tweet media
Indonesia
0
0
1
331
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
📹UGANDA:Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni,"Robert Kyagulanyi"wamenyekanye nka ‘Bobi Wine’ umaze iminsi mu buhungiro muri leta zunze ubumwe z'Amerika yavuze ko yiteguye gutaha mu gihugu cye mu gihe azaba yizeye umutekano we, kandi ntakurikiranwe n’ubutabera. #flashfm #Amakuru #Flashnews
Filipino
0
0
4
794
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
Ku kiraro kiri ku mugezi wa #Nyabarongo kigabanya Akarere ka Muhanga na Ngororero ugana i Karongi imodoka y’ikamyo yakoze impanuka ita umuhanda iboneza muri Nyabarongo. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 kugeza ubu iyi modoka n'umushoferi wayo ntibaraboneka. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo modoka yageze ku kiraro irenga umuhanda igonga igiti, imanukira mu mazi. "Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’izindi nzego bari gushaka uko bakuramo shoferi n’iyo modoka yari atwaye." #flashfm #amakuru #Flashnews
Flash Radio & TV tweet media
Filipino
5
4
39
13.9K
Flash Radio & TV
Flash Radio & TV@flashfmrw·
#Burundi:Umugore wa Perezida, Angeline Ndayubaha, akomeje guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabura umuyobozi wa Amerika umwakira. #flashfm #amakuru #flashnews
Indonesia
2
0
7
1.7K