Ndabarasa Frank
101 posts


@maxime_ntaganda Nta 7 ihari se?? Nubu ndabona bimwambika ubusa kabisa
Indonesia

@Don_10E Nii Bus Lane kuko nkubu ubaye uturuka imbere y'iyo Bus ujya Gikondo ntabwo wasoma ubicutitse
Indonesia

@GitifuW @Rwandapolice @RIB_Rw @Murangira_BT Igihugu kitica imbwa cyorora imisega numugani wa kinyarwanda ,ntimugatete musebya igihugu mujye mutete Kwa ba nyoko . Abatabagira bajye bateta ku bazungu baba bakoroni muhatsweho Aho mubundabunda !uru Rwanda rwavuye habi hashoboka ntawe uzarusubizamo bamfatire bagiriwubusa !
Indonesia

🚨
Augustin Nsanzimana ukorera IMBARUTSO YA DEMOKARASI yashimuswe uyu munsi na @Rwandapolice
Ibi bije nyuma yuko akoze inkuru y’umuntu watanze ubuhamya buteye ubwoba wavuye muri gereza yo kwa Kabuga !
@RIB_Rw @Murangira_BT murabivugaho iki ?

Indonesia

@ManuelAhme41360 @oswaki Bishoboka ko iyo ugiye mu bwiherero ushinga umutwe kabisa!! Kuko ndabona ubwonko bwawe bishoboka ko buri mu birenge
Filipino

@oswaki Nonese niba atishyura si ibintu byumvikana
🤦🤦
Yishyure cg atahe
Naza nine zirahari
Indonesia

APADE iraregwa kubuza umunyeshurikazi amahirwe yo kuzakora ikizamini cya Leta
◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇◇
Umuturage ati👇
《Ikibazo giteye gutya:
Umwana witwa IAT [impine] yiga kuri Lycée de Kicukiro APADE. Uyu mwana atsinda neza. Maman we aherutse gukora impanuka , kugeza ubu ntabasha gukora ibi byatumye amafaranga y'ishuri abura , umwana yiga S3 kuri Lycée de Kicukiro APADE nk'uko nabivuze haruguru.
Umwana yavukijwe amahirwe yo gususha kuko ari umukandida uzakora ibizamini cya Leta uyu mwaka.
Umubyeyi we yagerageje kujya ku kigo, yewe n'ubu yavuyeyo gusaba ko umwana yakemererwa gususha ikigo cyabyanze. Hari umugira neza wabonetse yishyurira umwana ariko kubera ayo arimo banze ko asusha. Umubyeyi ejo yavuganye n'umukozi wa [@NESA_Rwanda] aho kumwumva aramutuka .
N.B: icyo ngusaba, mfasha ikigo gihe umwana indangamanota y'umwaka wa 1 & 2 umubyeyi abijyane kuri NESA bamufashe na cyane ko uyu mwana afite ubwenge. Murakoze.》
_________________________
@Rwanda_Edu @SamKabera @JC_Hashakineza @ClaudetteIrere
Filipino

@VKirebe50128 Yitwa UJENEZA Jeanne Chantal ubu asigaye ari muri RCS .
Yabanje muri RDF,ajya muri @Rwandapolice , ubu ari muri RCS.

Umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, yahawe igihano na UEFA , yahanwe imikino itandatu. Muri iyo mikino, itatu izasubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri , kubera imyitwarire ifatwa nk’ivangura rishingiye ku gitsina (homophobic conduct).
Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Junior, yari yavuze ko Prestianni yamukoreye ivangura rishingiye ku ruhu (racism) mu mukino ubanza wa kamarampaka (play-off) wa UEFA Champions League wabaye ku wa 20 Gashyantare. Ibyo byatumye UEFA itangiza iperereza ku myitwarire ishobora kuba ivangura. Gusa, Prestianni we yahakanye ibyo ashinjwa.
Iki gihano kizakurikizwa mu marushanwa yose ategurwa na UEFA, arimo Champions League, Europa League na Conference League.
#Football

Indonesia

@SamKabera Umuvugizi wa traffic ni SSP ntabwo ari SP! ugakosore
Filipino

Kigali: Birakekwako impanuka yaguyemo umuntu yatewe n'uburangare
==========================
Impanuka ikomeye yabereye i Kigali ahazwi nko kuri Yamaha yahitanye ubuzima bw’umugenzi wakoreshaga umuhanda agenda n’amaguru, abandi batandatu barakomereka.
Mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi mpanuka yabaye, aho abayibonye batunga agatoki umushoferi w’imodoka ko yari yarangariye kuri telefoni.
BTN TV yageze ahabereye iyi mpanuka, ivuga ko imodoka yagongeye abantu bagera kuri 6 mu imirongo yambukiramo abanyamaguru(zebra crossing).
Umuntu umwe (umukobwa) yahise apfa abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka batabawe vuba bajyanwa kwa Muganga, mu bakomeretse harimo n’abanyeshuri.
Ababonye impanuka bavuga ko uwari utwaye imodoka yari yarangariye kuri terefone. Umwe yagize ati: “Twazamukaga turi benshi turahagarara ngo abanyamaguru bambuke, iriya modoka yazanye umuvuduko mwinshi kubera ko jyewe nayikanze muri retro-viseur ndavuga ngo iriya modoka iratugonze, yari yamaze no kutugonga.”
Yavuze ko imodoka yatwaye abantu mu mapine, umukobwa ahita apfa, naho undi yatabawe arembye.
Umumotari wagonzwe yagize ati :“Impanuka itewe n’uburangare bw’umushoferi yarimo yirukanka, ntabwo yarebaga.”
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yabwiye UMUSEKE ko imodoka yavaga kuri Yamaha ijya mu Mujyi.
Ati :“Bigaragara ko umusheferi yarangaye agonga abantu bari kuri moto n’abandi bambuka muri zebra-crossing (imirongo isa n’ibara ry’imparage abanyamaguru bambukiramo), umuntu umwe yitabye Imana hakomereka abandi batandatu byoroheje. Ntabwo bikwiye kuko dukunze gukangurira abantu ko igihe uri mu muhanda udakwiriye kwitwara nkaho ari wowe uwurimo wenyine, ukwiye kuba uwurimo wibuka ko hari n’abandi musangiye gukoresha umuhanda, ibyo bigatuma wirinda wowe ubwawe n’abandi musangiye gukoresha umuhanda.”
Yasabye abakoresha umuhanda, by’umwihariko abanyamaguru kwambuka babanje kureba ko hirya no hino nta kinyabiziga gihari, bakambuka bizeye umutekano, ku buryo igihe habaho uburangare nka buriya ubasha gukiza ubuzima bwawe.
SP Emmanuel Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda amakosa arimo uburangare nko gutwara bakoresha telefoni, no gutwara bananiwe.
Yavuze ko umushoferi uvugwa muri iriya mpanuka yatawe muri yombi, akaba akurikiranwa hakurikije amategeko.
Iriya mpanuka ngo birababaje kuba yabera ahantu nka hariya hagaragara nta kibazo ikinyabiziga cyagize nko kubura feri, ahubwo ari uburangare bw’umushoferi, SP Emmanuel Kayigi agasaba abantu bakoresha umuhanda kumenya ko gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, ari ugukora ibikoreba mu gihe cya ngombwa mu gihe uri mu muhanda kugera ngo udateza ikibazo.
Yihanganishije umuryango wabuze umuntu, anifuriza abakomeretse gukira vuba.

Indonesia























