
Muteteri christelle
951 posts




















Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame abwira #InkubitozIcyeza zahembwe: "Ni koko muri Ishema ry’Abakobwa, mukaba n’ishema ryacu ababyeyi n’abarezi banyu. Abenshi muri mwe mumaze kuba bakuru, muri mu mirimo itandukanye, ndetse hari na byinshi mwatangiye gukora, byo gukomeza gufashanya hagati yanyu. Iyi sabukuru y’imyaka 20 tuyizihize tunatekereza indi iri imbere aho ikwiye kuzadusanga. Ikwiye gusanga dufite abakobwa n’abahungu ari nabo babyeyi b’ejo, ari Abanyarwanda bashoboye, kuko twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza, atari bo gusa bigirira akamaro, ahubwo ari inyungu z’umuryango n’igihugu muri rusange. Niyo mpamvu rero n’abana b’abahungu nabo bakeneye guherekezwa no kugirwa inama kugirango batere imbere mu bumenyi, imico, n’imyifatire. Nk’Inkubito z’Icyeza, ni ngombwa ko namwe ubwanyu muba mwikwije, mufite ‘package’ ihagije, kugira ngo muzabashe kurerera u Rwanda, abana bafite ubwenge n’umutima by’Umunyarwanda twifuza, uzabasha kutugeza ku cyerekezo cyacu 2050." #BPG20 #InspiringGirls




















