

Rados 🐦
338 posts

@Radoswacu
Bpawa: Best power for African World Awareness : Amakuru Y'Ukuri mu gihe Nyacyo
















#DRONES UBUREZI: Nyanza: Abanyeshuri bavuye mu ishuri bazira amafaranga y'ikigega! =============≈=≈≈=== Nizereko ibiri kuvugwa @NyanzaDistrict ari inzozi,... Ati:" Bwana kabera muraho! Bibaye nta gikozwe hari abana bazajya babara inkuru z’ukuntu bavuye mu ishuri kubera ikigega cy’amazi. Njya mbona muvuganira abantu ibyabo bikumvukana, nkaba ariyo mpamvu nje mbagana ntabariza abana bagiye kumara igihembwe batiga kuko ubuyobozi hamwe na Teacher Elizafani babirukanye. Muti barazira iki rero? Ni ku kigo cy’amashuri cya GS Rugenge, mu kagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Abo bana basubijwe ababyeyi kubera ko batabashije kwishyura ibihumbi bitatu (3000Frw) buri mwana yitwa ayo kubaka ikigega cy’amazi. Ese birakwiriye ko umwana/abana birukanwa ku ishuri bagataha burundu, igihembwe kikaba kigiye gushira ngo ni uko batishyuye ikigega cy’amazi? Ese icyo kigega kigiye kurusha agaxiro amafaranga y’ishuri ni kigega nyabaki? Ese nicyo abana bigiramo/ho, cyangwa nicyo bagombaga kwiga? Ibi ntaho bitaniye na ya mfaranga y’inyubako zitajyaga zirangira, ndetse hagira n’ubaza icyo amafaranga yatanzwe amaze gukora bakamureba ikijisho, ubundi bakongorererana ngo mutumenyere uriya ari Umubyeyi wa nde!! Ni ukuri biteye agahinda kubona abana birirwa bazerera mu mihana abandi bagiye kwiga ngo ni uko batishyuye amafaranga y'ikigega." Nizereko umuyobozi w'ishuri ari mushya atigeze akorerwa Evaluation? @RwandaSouth @AKayitesiAlice @Rwanda_Edu @NESA_Rwanda @ClaudetteIrere













Imyaka 25 ya Mituweli yacu 🎉 Ufite iyi karita ntarembera mu rugo. Dukomeze kongerera ubushobozi Mituweli