Kanombe Sector
403 posts

Kanombe Sector
@KanombeSector
Official Twitter handle of Kanombe Sector.







Abenshi mumaze iminsi namwe mu bitekereza. Ndifuza ko igitekerezo cyanjye Ministeri y’Urubyiruko, iy’Umutekano na MINECOFIN babijyamo maze ibyifuzo abantu bari butange bigashyirwa mu ngiro🙏🏾 Agaciro Development Fund irahari gusa Abanyarwanda barifuza guca agasuzuguro n’igisa nako burundu. Nkuko tubizi barusahurira mu nduru barakajwe n’uburyo M23 yabakuye mu birombe maze umujinya bawegeka ku Rwanda. Nkuko twabibonye mu kwezi gushize, FDLR n’abambari babo ba FARDC barashe mu Rwanda ibisasu byinshi gusa ubwirinzi bw’u Rwanda butabara Abanyarwanda murabyibuka. Mu rwego rwo gushimangira umutekano wacu ndifuza gutangiza campaign mfatanyije namwe mwese cyane urubyiruko, campaign yitwa UMUTEKANO FUND. Iyi campaign niyo gusaba leta gushyiraho ikigega Abanyarwanda tukitanga uko dushoboye tukaziba icyuho icyaricyo cyose cyaboneka kubera ibihugu by’iburayi biri kuvana amafaranga yabo yintica ntikize mu Rwanda. Igitekerezo cyanjye mu ruzungu muri make ni; Umutekano Fund (Supporting peace and progress in Rwanda!) Amafaranga twe ubwacu twavuga icyo tuyatangiye ko ari ajya mu mutekano n’iterambere ry’u Rwanda. Abanyarwanda mu Rwanda, Diaspora, inshuti z’u Rwanda, ndabiziko umunsi wa mbere tutabura miliyoni 2 z’amadolari. Niba ubishyigikiye umbwire hanyuma tuzandike urwandiko ruri official mu nteko dusabe abadepite kwemeza iyi found ubundi duce agasuzuguro n’igisa nako kose. Ubwo murambwira mwa mfura mwe 🙏🏾










Nonaha, ubuyobozi bw'Umujyi wa #Kigali burimo kuganira n'Abadepite @RwandaParliamnt ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage kuva mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2021/2022 kugeza 2023/2024. Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari byinshi byakozwe muri uru rwego hagamijwe kongerera abaturage ubushobozi cyane cyane abafite amikoro aringaniye. ✅Muri gahunda ya VUP, abaturage basaga ibihumbi 40, bahawe inkunga ikabakaba miliyari 10 z'Amafaranga y'u Rwanda. ✅Muri serivisi z'imari binyuze muri VUP, imishinga isaga ibihumbi 9, yahawe inguzanyo zisaga miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda. ✅Binyuze muri gahunda ya BDF, imishinga 1606 yatewe inkunga isagaho gato miliyari 7 z'Amafaranga y'u Rwanda. #KigaliYacu #DepiteMuBaturage




















































