-Media Business Development Specialist at Rwanda Governance Board -President of Good Governance Commission at Gatsibo District Council @ https://t.co/dzgh6MZiai
Nyuma yo kwemeza raporo ya Komisiyo ku isesengura rya raporo ya @GovernanceRw , Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yiyemeje yagaragaje kandi ibibazo bizakomeza gukurikiranwa birimo:
➡️Ibibazo by’imikorere n’imitangire ya serivisi itanoze byafashweho umwanzuro n’Inteko Rusange yo ku wa 09 Ugushyingo 2021 usaba ko hakorwa amavugurura muri @wasac_rwanda hakaba hashize imyaka igera kuri 5 bitararangira.
➡️Ikibazo cyerekeranye n’icyuho kivugwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bakora umwuga w’itangazamakuru no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa bamwe mu banyamakuru.
Mu Karere ka #Gatsibo, hateganyijwe gutangizwa icyumweru cy'Umujyanama guhera kuwa 19-20/05/2026, Ubuyobozi bw'Akarere burakangurira abaturage bose kwitabira iki gikorwa aho bazaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye, kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage. #UmuturageKuIsonga
Uyu munsi ku wa 11 Mata 2026, muri @GatsiboDistrict twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuka inzirakarengane zazize urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, tuniyemeza gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.Kurikira hano. youtube.com/live/Ztq4nOphm…
Mu Midugudu igize Akarere ka Gatsibo, hatangijwe icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ku nsanganyamatsiko igira iti "Kwibuka twiyubaka". Iki gikorwa cyabanjirijwe no gucana urumuri rw'icyizere no gushyira indabo ku mva.
Akarere ka @GatsiboDistrict kaje ku mwanya wa 5 mu kwesa imihigo ya 2024/2025 n’amanota 73.5. Mu myaka yashize:
•2023/2024:umwanya wa 2 –77.8
•2022/2023:umwanya wa 3-85.4
•2021/2022:umwanya wa 8 – 79
Congratulations to @RichardGasana na @SiboSaidi n’abo mwafatanyije!
Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.
Uyu munsi, Guverineri wa @RwandaWest NTIBITURA Jean Bosco afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa #RGB Dr. @ekalisa1 bayoboye inama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ku rwego rw’intara. #Rwanda
VIDEO : “Aya mahugurwa yaduhaye ubumenyi buhambaye” Umunyamakuru Rukundo Alex aragaragaza ibyo bungukiye mu mahugurwa yateguwe na @ARJ_Rwanda ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu itangazamakuru.
@UNDP_Rwanda@SwissDevCoop@GovernanceRw@RwandaICT